Kigali

Ateye ubwoba! Ubusesenguzi bw'Ibifi binini mu muziki kuri Chryso Ndasingwa wujuje BK Arena mu gitaramo cye cya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2024 21:01
0


Chryso, Chryso, Chryso!! Ni yo ntero muri iyi minsi ku bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko uwa Gospel nyuma y'uko umusore muto cyane w'i Nyamirambo akoze igitaramo cy'amateka akuzuza BK Arena "mu gitaramo cye cya mbere" akaba umuhanzi wa mbere ubikoze mu Rwanda.



Jean Chrysostome Ndasingwa niyo mazina ye ariko mu muziki azwi cyane nka Chryso Ndasingwa. Kuwa 05 Gicurasi 2024 ni bwo yakoze igitaramo cy'amateka yise "Wahozeho Album Launch", akaba yaracyimurikiyemo Album ye ya mbere yise "Wahozeho" y'indirimbo 18.

Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Cyitabiriwe n'ibyamamare nka Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, Alex Muyoboke, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, n'abandi.

Nticyari igitaramo gusa ahubwo cyari nk'ikoraniro ry'abizera b'amatorero anyuranye dore ko cyitabiriwe n'abashumba batandukanye nka Apotre Masasu Joshua ari nawe wabwirije, Apotre Patrick Rugira wari MC afatanyije na Tracy Agasaro, Prophet Claude Ndahimana, Pastor Tom Gakumba, Pastor Liliose Tayi, Pastor Frank Karemera na Pastor Fred Katagwa.

Izindi nkuru wasoma: Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena mu gitaramo cyagaragayemo imbaraga z'Imana - Uko cyagenze-AMAFOTO

Yabaye uwa kabiri wujuje BK Arena! Chryso Ndasingwa ni muntu ki? - AMAFOTO + VIDEO

Yaciye impaka! Chryso Ndasingwa wari wabwiwe ko 'azaririmba urwo abonye' yujuje BK Arena atigisa 'Social media'

Aime Uwimana yahawe igihembo cyihariye na Chryso Ndasingwa - AMAFOTO

Bamusabye kuzakora 'One Man Concert': Ibyabereye inyuma y'amarido n'udushya mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

Chryso yaratangariwe cyane bitewe n'uko ari cyo gitaramo cye cya mbere yari akoze mu myaka itatu gusa amaze mu muziki, kandi akuzuza BK Arena yananiye abahanzi b'ibikomerezwa, uretse gusa Israel Mbonyi umaze kuyuzuza kabiri ariko we yahataramiye amaze gukora ibitaramo bibiri byabereye Serena Hotel (2015) na Camp Kigali (2017).

Bamwe bahise batangira kwibaza bati "Chryso Ndasingwa ni muntu ki?". Abasanzwe bamuzi ndetse n'abamumenye nyuma y'uko yanditse amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, agakora igitaramo cya mbere cyitabirwa n'abantu ibihumbi buzuye muri BK Arena, bahuriza ku kuba afite kwizera kwinshi, kandi Ijambo ry'Imana riravuga ngo "Kwizera kurarema".


Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" yitiriye Album ye ya mbere

Ibi byatumye ndeba muri Bibiliya nsangamo amagambo asobanura byinshi ku 'Kwizera' kwatumye Chryso Ndasingwa yiyemeza gutaramira muri BK Arena nyuma yo kubigambirira kandi akabyemererwa n'Imana ko izabana nawe [Ni ko yatangaje ubwo twaganiraga].

Mariko 10:52 52. "Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira." Ugendeye kuri iki cyanditswe, wahamya ko igitaramo cya Chryso cyagenze neza cyane kubera kwizera kwinshi yagize akima amatwi abamutegaga iminsi yaba abo bari bafatanyije ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Matayo 17:20 20. "Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira."

Matayo 21:21 21.Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho.

Abaroma 10:17 17 "Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo". Abeheburayo 11:8 "Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya".

Icyakora kwizera gusa ntiguhagije ahubwo bisaba ko guherekezwa n'ibikorwa. "Nuko rero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye" Yakobo 2:26. 

Ni ko byagenze no kuri Chryso kuko nyuma yo kwizera, yarakoze cyane, yisunga insengero ndetse yiyambaza itangazamakuru. Si ibyo gusa ahubwo yaraniteguye cyane dore ko yamaze amasaha hafi abiri aririmbira abitabiriye igitaramo cye mu muziki mwiza ugera ku ndiba y'umutima. 

Benshi bagiye mu Mwuka mu buryo bukomeye bituma hari abavuga ko yazanye urusengero muri BK Arena. Ibi birahura n'ibyo ab'amazina akomeye mu muziki bagarutseho ubwo bavugaga ku gitaramo cya Chryso kuri mikoro za InyaRwanda. 

Mbere y'uko tuganira ku busesenguzi bwabo n'ibyo babona byashoboje Chryso kwandika amateka, twakwibusa amagambo y'ubwenge yavuzwe na Bishop Aime Uwimana na Apotre Joshua Masasu kuri Chryso bahaye umusanzu ukomeye ku gitaramo cye cya mbere. Bombi bamusobanura nk'umuramyi w'agatangaza u Rwanda rwungutse.

Ubwo yabwirizaga ibihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Chryso, Apotre Masasu yagarutse buhanga bw'uyu muhanzi, abusanisha n'ubw'umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. "Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

Bihura neza n'ubuhanga bwa Chryso dore ko uretse kwandika neza no kuririmba neza azi no gucuranga ibicurangisho binyuranye nka Gitari, Piano, Saxophone n'ibindi. Aca bugufi, akumva inama agirwa, agakorana neza na bagenzi be b'abaramyi, akunda gusenga cyane, hejuru y'ibyo byose akambara buri munsi ikote ryo kwizera.

Utinye umuramyi watumye Apotre Masasu yongera kwitabira ibitaramo nk'uko yabitangaje ubwo yabwirizaga muri Arena. Yavuze ko yari amaze iminsi yibaza impamvu ari ngombwa kwitabira ibitaramo ‘bimwe na bimwe’, kuko asanga hari ibikorwamo bidakwiriye. Yavuze ko Chryso afite umutima wo kuramya kandi akaba yitonda mu byo avuga n'ibyo akora.

Ibyo Aime Uwimana yatangaje kuri Chryso Ndasingwa wanamuhaye igikombe


Aime Uwimana yavuze ko ashimishwa no kuba Chryso Ndasingwa avuga ko yamubereye umugisha mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi intambwe atera azirikana ko yabaye urufatiro rw’ubuzima bwe mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Yavuze ko umugisha atari icyo uhabwa gusa, kuko umugisha ukomeye ari ukubera umugisha undi muntu. Ati “Ndabishimira Imana rero! Iteka iyo abahanzi nk’aba bari kuzamuka, iyo bambwiye bati waradufashije mu gukora uyu murimo, numva binshimishije ko Imana yashimye ko nkora uyu murimo mu buzima bwabo.”

Yavuze ko Chryso Ndasingwa afite umutima wo kuramya, kandi amubona nk’umusore ufite umuhate wo gushaka kumenya byinshi. Yongeyeho ko Chryso afite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana. Ati “Afite umutima wo gukunda kuramya Imana, ntakabuza azagera kure".

"Nizera ko iyo ufite uwo mutima, ukagira n’umutima ukunda kuramya, ntakabuza ugera kure. Wiga, ukosora ibitagenda neza, ibitagenda neza ushyiramo imbaraga, afite imbaraga, ku buryo nizera ko azagera kure hashoboka, nakomeza gukora uko ari gukora.”

Chryso Ndasingwa we yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo yashyigikiwe. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!". Kuri X, yanditse asabira Imana umugisha kuko yabuze ikindi yayisabira.

Igitaramo cye cyanyeganyeje BK Arena, bamwe basaba ko ubutaha yazakora igitaramo cye wenyine nta wundi muhanzi atumiye. Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cya Chryso. Ati “Imana ihe imigisha imirimo y’abateguye n’abashyigikiye.”

InyaRwanda yegereye bamwe mu mazina aremereye mu muziki, badusesengurira igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyabaye ipaji y'imbere mu binyamakuru byose byo mu Rwanda. Birashoboka ko ubaye uri umunyamakuru w'imyadagaduro ukaba utarakoze inkuru kuri iki gitaramo wari kubiryozwa n'umukoresha wawe kuko niyo yari inkuru. 

Ibyo Chryso yakoze byananiye The Ben, Bruce Melody, Diamond Platnumz, Davido n'abandi bataramiye muri BK Arena. Yabaye umuhanzi wa kabiri wanditse aya mateka nyuma ya Israel Mbonyi. Inzobere mu muziki w'u Rwanda, zisanga Chryso akwiriye kubera urugero abandi bahanzi na cyane ko amateka yanditse, ari nyuma y'imyaka 3 gusa amaze mu muziki. 

Peter Ntigurirwa


Uyu mugabo arazwi cyane muri Gospel ndetse aravuga rikijyana. Afite agahigo ko kuba ari we washinze Ikinyamakuru bwa mbere mu Rwanda kuri interineri muri za 2006-2007. Ikinyamakuru cye Isange.com cyagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi ba Gospel. Ni we nyiri ibihembo byubashywe cyane muri Gospel bya Sifa Rewards.

Peter Ntigurirwa avuga ko "Bamwe mu bahanzi bakuru ba Gospel bakwiriye kugira icyo bigira kuri uyu mwana [Chryso] kuko kwamamara ntibigendana n'imyaka, ahubwo bigendana no gusengera, kumva, kumvira, gutegereza icyo Imana ishaka ko unyuza mu gihangano bitari ugutwika, kugira ikinyabupfura mu Itorero bakorana bya hafi n'abashumba b'Itorero."

Yavuze ko kuba Gospel yatunga umuntu "birashoboka kuruta uko tubitekereza". Ati "Mbese abumva indirimbo z'abahanzi bakuramo iki ku buryo bakurikira nyiri igihangano kandi batitaye ku bwamamare bwe? Kuba Gospel yagera ku rwego nk'uru ni ibyo kwishimira kuko biha ubutumwa abahanzi bayivuyemo ko kuririmbira Imana ari umwuga wakwinjiriza uwemeye gukurikiza indangagaciro navuze haruguru."

Ally Soudy


Afatwa nk'umwe mu banyamakuru b'ibihe byose mu Rwanda by'umwihariko mu Myidagaduro. Ni umwe mu bacurabwenge b'ibihembo byubashywe cyane mu myidagaduro nyarwanda bya Salax Awards. Yakoze kuri Radio Salux na Isango Star, yamamara cyane mu kiganiro 'Sunday Night' cyazamuye abahanzi benshi, ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we.

Nk'umuntu wagize uruhare runini mu iterambere ry'umuziki nyarwanda, ndetse n'ubu akaba akomeje guhihibikanira ko umuziki w'u Rwanda utera imbere, Ally Soudy yishimiye cyane intambwe yatewe na Chryso kuko ibyo yakoze bitangaje!. Ati "Chryso Ndasingwa ntabwo nari muzi cyane, hari indirimbo ye imwe nari nzi ariko ntabwo umuziki we nari nywuzi cyane;

Namusobanukiwe cyane agiye gutegura kino gitaramo kuko harimo inshuti ze nawe ubwe twaravuganye bansaba ko namufasha ku cyo nshoboye kugira ngo igitaramo kizagende neza, ni bwo namumenye kurushaho, ntangira no kumva indirimbo ze. Ariko hari indirimbo ye yamamaye nari nzi imwe [Wahozeho] nibaza ko ariyo abantu benshi bari bazi ni bwo navuga ko namumenye kurushaho.

Ally Soudy avuga ko "hari igihe umuntu aza indirimbo ye imwe ikamamara ariko kubera Gospel atari umuziki numva cyane, hari igihe indirimbo y'umuramyi iza ikamamara cyane cyangwa n'izina rye rikaza rikavugwa cyane, ugasanga abantu tutaba muri Gospel cyane dutangiye kumukunda kuko nanone akenshi ndeba umuziki cyane, ururirimbo [melody], uko bacuranga n'ibindi, ni uko rero namumenye nyuma nza kumusobanukirwaho nyuma."

Uyu munyamakuru w'izina rikomeye ndetse wanabaye umuhanzi, yavuze ko kuba Chryso Ndasingwa amaze imyaka 3 agakora igitaramo "ntabwo nibaza ko igihe umuntu amaze mu muziki ari cyo gitanga igihe umuntu akwiriye gukora igitaramo. Nibaza ko igitaramo mu muziki biterwa n'imikorere y'umuntu. Uko umuntu ashaka gukora gahunda ze".

Ati "Chryso rero biragaragara ko ari umukozi, kuko uzasanga hari abahanzi benshi dufite uretse no muri Gospel, no muri Secular, usanga umuhanzi afite indirimbo zikunzwe cyane ariko atarakora n'igitaramo n'umunsi n'umwe cyangwa se atagira n'igitaramo cye bwite kigeze kibaho mu buzima bwe cyangwa se cyanakwiriye kuba ari igitaramo gihoraho."

"Akenshi usanga abantu batekereza nka Chryso ari abantu b'abakozi, ari abantu bahora mu kazi (Active) aba adatuje iyo adafite ikintu arimo arakora cyangwa se afite intego ashaka kuzigeraho. Ni cyo kintu nabonye kuri we muri iyi myaka itatu amaze, nibaza ko muri we ashobora kuba ari umukozi, ari umuntu uba ushaka kugera ku ntego ze aba yarihaye aje mu kintu runaka".

Ati "Si no mu muziki gusa, umuntu mu buzima ukunda gukora, iyo abaye umuhanzi arakomeza agakora cyane kugira ngo atere imbere cyangwa se ibyo ashaka kugeraho abigereho. Ni cyo kintu namuvugaho kuba mu myaka 3 waza mu muziki ugakora igitaramo, nta kindi bisobanuye mu muziki, uretse ko bisobanuye ko umuhanzi ari umukozi".

Ati "Azi icyo ashaka, afite intumbero kandi ukabona arimo arashaka kuzigeraho, arakora igishoboka cyose kugira ngo azigereho. Namubwira ko ateye ubwoba (akubita igitwenge), Chryso ateye ubwoba!! Icyizere afite ateye ubwoba, akwiriye no kwigisha abandi."

Ally Soudy ati "Nabwo ndi bwirarire bakibimbwira bwa mbere ngo agiye gukorera igitaramo muri BK Arena, ntabwo ndi buvuge ngo namuciye intege kuko ntabwo njya nca intege abantu mba nzi ko ibintu byose bishoboka, ahubwo utekereza 'strategies' [umuvuno] uri bukoreshe kugira ngo ugere ku cyo ushaka kugeraho."

Yavuze ko akimenya ayo makuru ya Chryso yagize amakenga na cyane ko yari azi indirimbo ye imwe gusa, yibaza niba igitaramo cye kizitabirwa, ndetse niba kizashoboka "ariko noneho ndicara ndareba, umuziki wa Gospel utandukanye n'umuziki wa Secular, ifite ukuntu ishingiye ku marangamutima y'abantu cyangwa n'uko abantu bagira amatsinda bahuriramo".

"Kuba ubutumwa bwashoboye kubageraho bari buze, ariko bitavuze ko ari uwo ari we wese byakundira. Rero bakibimbwira, ni cyo kintu nahise ntekereza nti buriya ukoze aha n'aha hari igihe byashoboka, ariko nyine ntibikuraho ko uwo muntu afite icyizere kidasanzwe."

Ally Soudy ati "Chryso ikintu namubwira afite ikintu kidasanzwe muri we rwose kuko ntabwo ari abahanzi benshi b'abanyarwanda bagira icyo cyizere cyo kuvuga ngo reka dukore igitaramo tugikorere ahantu hazamo ibihumbi icumi, binarenga. 

Ikintu namubwira ntabwo asanzwe, Imana ishobora kuba yarakanzeho, hari ahantu Imana yakanze [yahise yongera araseka], ubwo arumva icyo nshaka kuvuga, afite amavuta cyangwa se afite umugisha muri rusange."

"Umugisha rero iyo Imana ikweretse ko uwufite uwukoresha neza. Icyo namubwira ni uko uyu mugisha Imana yamuhaye akomeze awukoreshe neza mu kubaka, we ku giti cye, umuryango, igihugu, umuziki wa Gospel, n'umuziki muri rusange, uwo mugisha twese uzatugereho".

Ally Soudy avuga ko biba bitangaje cyangwa se bitumvikana kuba umaze imyaka runaka mu muziki ufite indirimbo zakunzwe, ufite album, ariko utarakora igitaramo n'umunsi n'umwe. Icyakora avuga ko buri wese agira amahitamo y'uburyo ashaka gukora ibintu bye.

Aragira ati "Ntabwo ari ngombwa ngo ukore ibyo Chryso akoze cyangwa ibyo Israel Mbonyi akoze, singombwa ngo ukore ibyo Platin P yakoze, ushobora gukora ibyawe, ukaduha igitaramo cy'abantu bawe bagukunda nubwo baba ari icumi, cyangwa makumyabiri;

Ngira ngo warabibonye umwaka ushize nanjye nakoze igitaramo cyanjye kandi cyagenze neza cyane ku rwego rwanjye. Rero buri wese ashobora gukora igitaramo cye ku rwego rwe kandi kikagenda neza, cyane cyane iyo witabaje abantu, bagakora hirya no hino bakagushyigikira, ibintu byose birashoboka."

Noopja


Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya Noopja wanabaye umunyamakuru ni umwe mu bafite ukuboko mu iterambere ry'umuziki nyarwanda. Ni Founder akaba na CEO na Country Records, inzu itunganya umuziki ifatiye runini umuziki nyarwanda muri iki gihe.

Ni we wavumbuye impano yari yihishe muri Producer Element [EléeeH], aramurema dore ko ari na we wamwise iri zina, amuhindura izina ry'igitangaza mu muziki w'u Rwanda. Producer Kiiiz nawe uri kubica bigacika muri iyi minsi ni Noopja wamuzanye. 

Nubwo Noopja afite ibyo bigwi mu muziki ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru, nawe yatunguwe na Chryso Ndasingwa dore ko ahamya ko atari amuzi. Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati "Nkubwije ukuri, ntabwo nari nzi Chryso cyane nk'uko wenda nzi Israel, Alexis Dusabe n’abandi, ariko indirimbo ze zimwe narazumvaga nkumva ziri 'popular'."

Mu busesenguzi bwe asanga imigendekere myiza y'igitaramo cya Chryso Ndasingwa yaratewe n'ibi bikurikira: "Azi intego ye, afite team nzima, azi kubana, nabonye yiyoroshya kandi ashobora kuba yumva inama. Akorana neza n'itangazamakuru kuko igitaramo cye cyamamajwe n’ingeri zose". 

Yongeyeho ati "Gusa njye nk’umukristo, hari ubwo umuntu akora ikintu cy’umuhamagaro Imana yamushyizemo; iyo bimeze gutya rero si we uba akora, ni Imana iba ibirimo; bibaye ari ko biri na Stade 'Amahoro' yazayuzuza kuko ububyutse bwari hejuru cyane muri kiriya gitaramo, Chryso yakoze amateka pe."

Noopja ati: "Ubundi Gospel izahora imbere ahanini bitewe n’ibi bintu bikurikira:

-Discipline [imyitwarire] nziza iranga abayikora

-Kugira intego no kwirinda guhora muri rwaserera. Aba Gospel n'iyo bagira ibyo batumvikanaho bikemuka gipfura, nta kwandagazanya no kwiteza ababotera ubusa. ⁠Kudasamarira amafaranga ariyo muri Secular abenshi baba barangamiye mu gihe abandi barwana no gutanga ubutumwa bwiza na 'quality'.

-Kwiyoroshya no kwiga gukorana n’abandi kandi neza

-Kugira network nini (mu madını yose), k⁠ubanza Imana imbere. Secular bo abenshi numva ko kugira hit song bikugira umuntu utazakenera abandi cyangwa Imana; ariko muri Gospel byose bijyana n’isengesho. Iyo bimeze gutya rero Imana ntiyagukoza isoni.

Ariko nanone imyaka 3 burya kuyikoramo ikintu bikarangira ukoze amateka byanyetetse ko Chryso adasanzwe kuko kuzuza BK Arena si ibya buri wese. Secular aho igeze ni heza gusa haracyabura ubundi bumenyi buzatuma ibyo bakora biba ibintu bihamye, ikindi bakiga kubaka network nk'iyi yo muri gospel.

Ubundi iyo uzi ko uzi, uba utaramenya, umuziki wa secular ukeneye kwiga 'How to…' [Uko bikorwa] Ntabwo kugira indirimbo yarebwe na Miliyoni ari igipimo cy'uko wabaye umuhanzi ukomeye cyane. Hakenewe kubaka 'Brands' zikomeye, zirya zituma ushobora nko kumara n'imyaka itanu nta ndirimbo ukoze ariko wajya nka BK Arena ikuzura. 

Ubona ko hano abasani bari kuri stress za social media aho rimwe na rimwe banagendera ku gitutu cy'imbuga nkoranyambaga, kwiyerekana uko batari, gukora ibintu batateguye cyane, kugira ngo bemeze. Ariko ndizera ko abahanga baba bize ubu.

Uzi ko hari benshi muri aba basanı b'ibyamamare ushobora kujyana BK Arena mu gitaramo cyabo bwite ntibabone abantu! Kubera iki? Kubera ko bo bubaka 'Brands' nk'ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga (Social media influencers) ntabwo bazubaka nk’umuhanzi (umuntu uhanga ibintu bizabaho imyaka atari ibijyana n'ibivugwa cyane mu cyumweru kimwe)."

Mu gusoza, Noopja yavuze ko umuziki wa Gospel wamaze guca ku muziki wa Secular, "Gusa nyine igishimishije ni uko utwo dukosa twakosorwa byoroshye. Naho ubundi Gospel iri imbere".

Steven Karasira


Mu mwaka wa 2025 azizihiza isabukuru y'imyaka 20 amaze mu itangazamakuru, kandi yose ayimaze mu kinyamakuru kimwe ari cyo Radio Umucyo. Nta muhanzi wa Gospel utaramuciye mu biganza. Uretse kuba umunyamakuru ni n'umujyanama mwiza w'abaramyi kuko benshi bakunze kumwiyambaza iyo bari gutegura imishinga iremereye.

Steven Karasira uzi neza ibijyanye n'abahanzi dore ko yanaririmbiye Richard Ngendahayo nka' Backing Vocalist' yabwiye inyaRwanda ko igitaramo cya Chryso yakibonyemo gushyigikirana cyane kw'amatorero. Ati "Imyaka 3 umuntu atangiye si myinshi ariko kuri Ndasingwa n'ibikorwa bye, rwose wabonaga y'uko ari imyaka myiza na cyane ko atari azwi bihambaye.

Ariko sinibaza ko yigeze ajya cyane mu bitaramo ngo abe kuri affiche tumubone yatumiwe, ntabwo twamubonye mu by'ukuri, byagaragaraga nk'aho ari umuntu utazwi ku rwego ruhambaye rw'abandi. Ikintu cya mbere byanyigishije ni uko muri Gospel birashoboka. Niba Ndasingwa yarujuje BK Arena kandi bigaragara ko atari azwi ku rwego rwiza, birashoboka. 

Ariko nanone Ndasingwa ni umuramyi mwiza, ni umuhanga akaririmbo kamwe, tubiri turafata, araririmba bigafata rwose. Ikindi gikomeye byansigiye ni uko itangazamakuru ari ikintu gikomeye. Kandi noneho we yifashishije itangazamakuru rya Gikristo, urabona kuba murimo mubitegura [aravuga umwanditsi w'iyi nkuru], hari ukuntu abantu bakorana n'izindi media zindi cyangwa tumenyereye ngo bazi gutegura ibitaramo bikomeye barimo ba Event manager benshi ntabo twabonye mu gitaramo cya Ndasingwa, biravuze rero ngo birashoboka. 

Birerekana rero icyerekezo cyiza cya Gospel imbere, birerekana gushyigikirana ariko cyane cyane muri zino Born again church urabonamo gushyigikirana gukomeye cyane niba Apotre Masasu avuze ngo nzaba mpari kandi akahaba, mbese ubona ko Masasu atagenda wenyine. 

Yavuze ko Apotre Masasu avuga rikumvikana kandi bigashyirwa mu bikorwa. Asanga imigendekere myiza ya 'Wahozeho Album Launch' yaratewe n'uko Chryso yegereye abashumba kuko "sinibaza ko kuba Masasu atabikorera abandi wenda hari ikibazo cya Approach".

Steven Karasira avuga ko iyo Chryso aba abarizwa muri ADEPR ntabwo yari gukora igitaramo cyiza nk'icyo yakoze kuko muri ADEPR badashyigikirana cyane. Niho ahera ashimira amatorero y'abavutse ubwa kabiri yateye ingabo mu bitugu umuramyi Chryso bakamufasha mu kwamamaza ndetse bakitabira igitaramo cye.

Ati "Iyo Ndasingwa aza kuba ari mu Itorero ya ADEPR, ntabwo nibaza ko byari gukunda, ni yo mpamvu mvuze ano matorero ya Born again churches [abavutse ubwa kabiri], kubera ko ubona gushyigikirana kwa ADEPR ntabwo ari kwinshi;

N'iyo abashumba bagushyigikira ubona harimo ingorane, kandi igitangaje muri ryo harimo abanyempano benshi cyane! Ndetse rwose nshatse navuga ngo 90% y'abahanzi dufite ni abo muri ADEPR, ariko gushyigikirana kuri bo bisa n'aho bikigoranye."

Ati "Rero umuntu nka Ndasingwa wakunze kuba muri church, waramije muri church, imizi ye yashingiwe muri church, kandi akaba umuramyi uhamye kandi ukomeye ukunzwe, ufite n'ibikorwa bikomeye, kuri we nubwo wenda atari azwi ariko gushyigikirwa yari afite yashoboraga kuba yatanga icyizere na mbere hose ubibonye uko abantu bamamazaga;

Gusa na none ntabwo twari twizeye ko ijana ku jana yakuzuza BK Arena, ariko iki gitaramo cye gisize mu mitwe y'abantu ''umuntu gushirika ubwoba akigirira icyizere", rwose kugira inzozi kandi ugaharanira kuzigeraho, Ndasingwa ibyo yarabikoze kandi yabigezeho mu gito yari amenyekanye kandi hari abarengeje n'imyaka 10 badashobora gutinyuka icyo kintu."

Ati "Ni ikintu gikomeye cyane kwigirira icyizere kandi ugatinyuka, hanyuma Imana nayo igakora. Kandi ikindi ni ukumva ko utihagije wenyine ukaba wahamagara n'abandi bantu bamenyereye ibijyanye no gutegura ibitaramo binini bakagufasha, njyewe nabonye bariya basore mwese abo mu itangazamakuru rya Gikristo ukuntu mwinjiye mugategura kiriya gitaramo, mbona rwose icyizere kirahari ko imbere n'abandi bakwiriye kwitinyuka." 

Yagarutse kuri ADEPR ati "Nibaza nk'umuntu abaye ari uwo muri ADEPR akaba afite support  [inkunga] ya church ntabwo yatinya no gutegura igiterane cyo muri Stade Amahoro cy'abarenga ibihumbi 60, ntabwo yagitinya kuko yaba afite amaboko, abantu bose bamuri inyuma. Ariko se icyo kintu cyazaboneka ryari ngo tubone aho umuntu ashyigikiwe?".

Yatanze urugero kuri Restoration church, avuga ko umuhanzi uyibarizwamo adakwiriye gutinya BK Arena kuko amatorero atatu yonyine yayuzuza, "haracyarimo rero ikibazo cyo kudashyigikirana, abanyetorero bose bakwiriye gufata umuntu babonye uzamutse nk'impano bahawe/umugisha wabo, bakabiryoherwa, aho ni ho Gospel izakomeza kuzamuka."

Theo Bosebabareba


Nta gitaramo arakora ariko ni icyamamare mu Rwanda na Afrika y'Iburasirazuba yose. Bishoboka ko buri munyarwanda wese azi izina Theo Bosebabireba. Ntiyabashije kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ndetse nta n'ubwo akunze kwitabira ibitaramo muri rusange ariko amakuru yose amugeraho. N'inkuru ya Chryso yamugezeho ubwo yari i Kampala mu ivugabutumwa. Avuga ko yayakiriye neza cyane.

Theo Bosebabireba ati "Igitaramo cyabaye ndi i Kampala muri Uganda ariko ayo makuru nayamenye ndanabikurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Icyo nabivugaho ni uko umuziki wa Gospel mu Rwanda uri gutera imbere, kandi ni mu gihe kuko n'igihugu cyacu cy'u Rwanda kiri gutera imbere kuba dufite BK Arena nk'nzu y'imyidagaduro na byo ni ibyo gushimwa, tugashima n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu."

The Ben


Afatwa nk'umuhanzi nimero ya mbere mu Rwanda, by'akarusho yatangiriye umuziki muri Gospel ndetse birashoboka ko yazawugarukamo nk'uko aherutse kubicamo amarenga. Uretse n'ibyo, umuziki wa Gospel arawukunda cyane, arawukurikira ndetse uramuryohera. Kuri ubu The Ben yatunguranye ahishura ko ari umufana wa Chryso Ndasingwa.

Ubwo igitaramo cyari gihumuje, The Ben yanyarukiye kuri Instagram ashimira Chryso ku gitaramo cyiza yakoze ndetse aramusabira ati "Imana ikomeze ukwagure". Yifashishije amashusho yo mu gitaramo cya Chryso, The Ben yavuze ko iki gitaramo ari bimwe mu bihe byiza bimushimshije kabone n'ubwo atabashije kucyitabira.

The Ben ufitanye amateka n'umuziki wa Gospel, yagize ati “Namenye Chryso Ndasingwa umwaka ushize mubwiwe na mukuru wanjye kuko yakundaga gucuranga indirimbo ye 'Wahozeho'. Ndibuka ko nyumva bwa mbere nayumvise ayicuranga. Icyo gihe nahise mba umufana we. Kuva umwaka ushize nahise mba umufana we, ni umuhanzi mwiza." 

The Ben yabwiye IGIHE ko byamubabaje kutitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa, ariko asezeranya ko icy'ubutaha kitazamucika kuko amukunda byihariye. Ati "Nababajwe nuko namenye igitaramo cye ntinze birambabaza cyane. Ngira ngo urabizi ko kitari kuncika. Ntekereza ko ubutaha nakora igitaramo kitazigera kincika.”

Aragira ati: "Urabizi ko kuri njyewe ndi umufana w’umuziki mwiza ariko iyo bigeze ku wo kuramya no guhimbaza Imana biba ari akarusho, akomereze aho imbere ni heza kurushaho ntekereza ko n’umwaka utaha naduha umuziki mwiza abafana tuzishima.”

Chryso Ndasingwa wujuje BK Arena agahinduka inkuru ishyushye i Rwanda ni muntu ki? 

Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry'Imana ameze nk'uri kubwiriza. Byari biryoshye cyane!

Avuga ko yifashishije Youtube, yafashe igihe cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Nubwo ari umuramyi ndetse uri kwandika amateka muri uyu muziki, yatangiye umuziki akora injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe ndetse avuga ko yigiraga byinshi kuri P Fla. Yaje gukizwa, avamo umuramyi ukomeye.

Uyu musore w'i Nyamirambo yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na 'Wahozeho' yitiriye igitaramo cye cy'amateka, "Ni Nziza", "Wahinduye ibihe", "Wakinguye Ijuur" n'izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ mu ishami rya Bibiliya n'Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha 'Social Studies with Education'. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y'abana aho bigaga i Kibeho.


Chryso Ndasingwa byamusabye imyaka 3 gusa kugira ngo yuzuze BK Arena

Mu kiganiro na The New Times, Chryso Ndasingwa yagize ati "Nakuriye mu muryango w'abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n'ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."

Avuga ko akora icyo Umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana kuko yahindutse ahindutse ubutareba inyuma. Amakuru yamenye ni uko mu muryango we ari abaramyi, kuko na Sekuru 'yari umuhimbyi'.

Asobanura impano nk'ikintu 'uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha'. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri 'umusore kuri iyi myaka'. Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi, abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.

Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye. Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”

Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira. Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey, Sinach wataramiye mu Rwanda mu 2017, n’abandi.

Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise ‘Wakinguye Ijuru’ ndetse na ‘Wahozeho’ yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n’abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.

Chryso Ndasingwa avuga ko iyi yandika indirimbo yibanda ku butumwa bwo kubwira abantu impamvu z'urupfu n'izuka rya Yesu Kristo n'inyungu bizanira uwizera wese. Ati "Ubutumwa ntambutsa mu bihangango byanjye, bwibanda ku mpamvu z’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo kandi bikerekana inyungu bizanira uwizera wese nk'uko tubisanga mu byanditswe".

Ku mbogamizi yahuye nazo mu muziki, aragira ati: "Kuva natangira kuririmba nahuye n'imbogamizi nyinshi zirimo abanca intege, ababona narayobye umuhamagaro ndetse hari n'abandi bo byahesheje umugisha bo bemeza ko nari naratinze kandi abafashijwe n'ubutumwa dutambutsa ni bo benshi. Gusa byose narabyakiriye kandi ni byo bimfasha kwandika amateka nk'uko nkomeje urugendo rwaho nsiganirwa".

Impinduka Chryso Ndasingwa yifuza muri Gospel 

Chryso Ndasingwa avuga ko aramutse afite ubushobozi, "impinduka nshaka ni njye nishimiye ko Itangiriraho, nashimangira gukundana hagati y’abahanzi no gufashanya. Ikindi nashishikariza abahanzi kwiga umuziki cyangwa kwiga gucuranga piano, guitar no kumenya byibuze kwikorera indirimbo muri studio kurigero rwa 40%".

Mu mwaka wa 2021 Chryso yatangaje ko mu mboni ze asanga "Umuziki wa Gospel urimo gutera imbere kandi harimo kuvuka impano nshya kandi zishoboye. Media irimo gushyigikira abahanzi kandi ndashimira uburyo abanyamakuru mu ngeri zitandukanye bakora akazi kabo mu kuzamura gospel music mu Rwanda".

Igitaramo cye cy'amateka, yagikuyemo igitekerezo cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu myenda ya T-shirts, ingofero n'ibindi byanditseho amagambo y'agakiza ahereye ku yo mu ndirimbo ze. Ni iduka yise "Chryso Store". Hariho ibyanditseho: Victory, I'm Chosen, I'm Blessed, Faith, Data Yemeye, Wahozeho, Wakinguye Ijuru, Biratunganye,..


Chryso Ndasingwa yanditse amateka atazibagirana mu muziki w'u Rwanda


Ni igitaramo cyafashije benshi mu bacyitabiriye komotana n'Imana

Chryso Ndasingwa yazanye urusengero muri BK Arena! Ntibazibagirwa ibihe by'agahebuzo bagiriye mu gutaramana nawe

Tracy Agasaro niwe wayoboye iki gitaramo afatanyije na Apotre Parick Rugira


Nyuma y'igitaramo cye cy'amateka Chryso Ndasingwa yazanye uburyo bushya bw'ivugabutumwa butamenyerewe mu Rwanda


Minisitiri Utumatwishima yasabiye umugisha Chryso n'abamufashije bose

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHRYSO NDASINGWA











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND